00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Umuriro uraka hagati ya Minisitiri w’Intebe Zida na Blaise Compaore

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 6 December 2014 saa 09:27
Yasuwe :

Blaise Compaore yarakajwe bikomeye n’amagambo Minisitiri w’Intebe w’Inzibacyuho wa Burkina Faso, Isaac Zida aheruka kuvuga tariki ya 27 Ugushyingo atangaza ko Burkina Faso izasaba Maroc Kohereza Blaise Compaoré ngo akurikiranwe n’ubutabera aryozwa urupfu rwa Thomas Sankara.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko ibi byatewe n’uko umunsi ahunga igihugu yirukanywe n’abaturage tariki ya 31 Ukwakira, Zida yamwihakanye kandi baravugaga rumwe cyane.
Compaore avuga ko ababajwe cyane n’ukuntu Zida (…)

Blaise Compaore yarakajwe bikomeye n’amagambo Minisitiri w’Intebe w’Inzibacyuho wa Burkina Faso, Isaac Zida aheruka kuvuga tariki ya 27 Ugushyingo atangaza ko Burkina Faso izasaba Maroc Kohereza Blaise Compaoré ngo akurikiranwe n’ubutabera aryozwa urupfu rwa Thomas Sankara.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko ibi byatewe n’uko umunsi ahunga igihugu yirukanywe n’abaturage tariki ya 31 Ukwakira, Zida yamwihakanye kandi baravugaga rumwe cyane.

Compaore avuga ko ababajwe cyane n’ukuntu Zida wari inkoramutima ari we wafashe iya mbere mu gutiza umurindi abaturage none n’aho ahungiye akaba amukurikiza amagambo airmo no kumuvana mu buhungiro no kumuryoza urupfu rwa Sankara.

Aho yari ari mu Buhungiro i Yamoussoukro muri Cote d’Ivoire Blaise Compaoré yahamagaye Lt. Co. Zida nk’uwo yahoze ayobora ashaka kumutonganya aramwitaba yumva ibyo amubwira n’umutima mwiza.

Icyakora nyuma Zida yahise ahindura nimero za telephone ye kugira ngo yirinde kuzongera kuvugana nawe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages