Nyuma yo gutorwa mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Roch March, azaba abaye Perezida wa Mbere mushya utowe n’abaturage hatabayeho ihirika ry’ubutegetsi kuva iki gihugu cyabona ubwigenge muri 1960.

Kaboré yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ndetse aba na Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Blaise Compaore wirukanwe n’abaturage mu mwaka ushize nyuma y’imyaka 27 yari amaze ayobora iki gihugu.Yaje gushwana na Compaoré ashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya MPP (Movement of People for Progress).

Nyuma yo kwegukana intsinzi yagize ati "Igitekerezo cya mbere ni ukwishimira uyu mwanya ntorewe ndetse no kumva uburemere bw’inshingano zikomeye zawo."

Roch Marc Kaboré atsinze amatora nyuma y’uko amajwi y’agateganyo agaragaje ko yagize amajwi 53,5% aho yahigitse uwo bari bahanganye Zephirin Diabre wagize 29,7%.

Kaboré azasimbura Perezida Michel Kafando wayoboraga inzibacyuho muri iki gihugu nyuma y’uko Blaise Compaoré wakiyoboraga yirukanwe n’abaturage mu mwaka wa 2014.