Hashije iminsi itatu, uwari perezida w’inzibacyuho, Micheal kafando na minisitiri w’Intebe Isaac Zida kimwe n’abandi baminisitiri bafashwe bugwate, n’abasirikare barinda umukuru w’igihugu. (RSP)
Gen. Gilbert Diendéré yavuze ko impamvu cyahiritse ubutegetsi bw’inzibacyuho, ari uko gishaka gutegura amatora aboneye kandi bose bibonamo.
Ubundi uko amatora yari ateguye, ni uko ishyaka CDP rya Blaise Compaoré ryari ryarangiwe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Impamvu Gen. Gilbert Diendéré yafashe ubutegetsi
N’ubwo yabihakanye yivuye inyuma ko bahiritse ubutegetsi bagamije kugarura mu matora ishyaka ry’umunwanyi we Blaise Compaore, Gilbert Diendéré yavuze ko muri iryo shyaka hari mo inshuti zabo, kandi nabo bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.
Umugore wa Gen. Gilbert Diendéré yahoze ari umudepite mu nteko, ahagarariye ishyaka CDP rya Blaise compaore ryangiwe kujya mu matora.
Gilbert Diendéré ni umwe mu baza ku isonga bashinjwa urupfu rwa Thomas Sankara.
Mu Mwaka wa 2014 nabwo igisirikare cyakoze kudeta gihika ubutegetsi bwa Blaise, icyo gihe bahise basubiza ubutegetsi mu maboko y’abaturage, bashyiraho guverinoma y’inzibacyuho iyoborwa na Michel Kafando. yari afite inshingano na guverinoma ye, yo gutegura amatora neza, kandi bikaba ari itegeko ko we ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO