00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso yiteguye guha ikaze ingabo z’u Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 February 2024 saa 09:23
Yasuwe :

Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso, Capt , Ibrahim Traore yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guha ikaze ingabo z’u Burusiya ngo zibafashe kurwanya imitwe y’iterabwoba, nibiba ngombwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko kugeza ubu u Burusiya bufasha ingabo z’igihugu cye mu myitozo ndetse no mu bikoresho bya gisirikare bikenewe.

Yavuze ko aho ibihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa bitandukaniye n’ibindi, ari uko bitakubuza kugura ahandi intwaro mu gihe mukorana, bitandukanye n’ahandi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Bije nyuma y’icyumweru hatangajwe ko hari abasirikare ijana b’abarusiya binjiye muri Burkina Faso bagiye gutoza ingabo z’icyo gihugu.

Capt Ibrahim Traore yatangaje ko nta kibazo gukorana n'ingabo z'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages