Aba bijyanye kuri Polisi kuri uyu wa 1 Werurwe, biyemerera ko bagiye bagaba ibitero bitandukanye ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye muri iki gihugu.
Umuvugizi wa Polisi yatangarije RFI dukesha iyi nkuru ko ibi bigiye kubafasha kumenya uwihishe inyuma y’ihohoterwa mu Burundi, dore ko Loni iherutse gushinja ingabo z’u Burundi ibikorwa by’ihohotera no gufata ku ngufu.
Yanongeyeho kandi ko polisi yafashe abandi bantu batanu bakekwaho gushimuta, gufata bugwate no gufata ku ngufu abana babiri b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure uhereye mu Ukuboza umwaka ushize.
Ibi bibaye mu gihe u Burundi bwari bwatangiye gukora ibarura ry’abanyamahanga bahatuye kugira ngo bahabwe indangamuntu igezweho igaragaza umwirondoro wabo nicyo bakora muri icyo gihugu, ibintu bamwe bafashe nk’ibizafasha Leta gutahura buri muntu, n’icyo akora mu gihugu.


Ibitekerezo 0