Initiative des Droits Humains au Burundi: IDHB) watangaje ko iperereza wakoze ryagaragaje ko bamwe barengeje igihano bakatiwe ariko ntibarekurwa, abandi bakaba barageretsweho ibyaha bya politiki ndetse hakaba n’abarengeje imyaka itanu bataraburana.
Abo bagwiriyemo abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nka CNL n’abagize uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida.
Umushakashatsi wa IDHB, Carina Tertsakian yabwiye Ijwi rya Amerika ko abo bantu babita abibagiranye kuko nta n’umwe ukibitayeho.
Ati “Bagombye kuba baraburanye bagatsinda imanza ariko baguma mu buroko. Ni ukutubahiriza amategeko birenze urugero.”
Undi muryango witwa ACAT-Burundi na wo ukunze gukora igenzura mu magereza, watangaje ko abafungiye impamvu zidafatika barenga kimwe cya kabiri.
Umucamanza wavuganye n’Ijwi rya Amerika yavuze ko amaze gukora amadosiye menshi y’imanza zikurikiranywemo abantu baregwa ibyaha by’ibihimbano, abitegetswe n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi.
Ati “Maze gukora amadosiye menshi y’imanza twohererezwa n’ishyaka riri ku butegetsi, bakatuzanira urutonde rw’abantu n’ibyaha tubashyiraho nko gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu n’ibindi.”
Amagereza 11 ari mu Burundi arimo imfungwa zirenga ibihumbi 11 mu gihe afite ubushobozi bwo kwakira abatarenga 4200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!