00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abagerageje guhirika Nkurunziza ku butegetsi bashobora gufungwa imyaka 30

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 24 May 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Urukiko rw’ikirenga mu Burundi ruvuga ko iperereza rikomeje ku bantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ndetse ko mu gihe baba bahamwe n’ibyaha bashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 muri gereza.

Umuvugizi w’urukiko rw’ikirenga mu Burundi, Agnes Bangiricenge mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko umuntu wese wagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage,ashobora guhanishwa igihano cyo gufungwa imyaka mirongo itatu muri gereza.

Tariki ya 17 Gicurasi 2014, abantu 18 bari mu bagerageje gukora kudeta bagejejwe imbere y’ urukiko rw’ ikirenga i Bujumbura bashinjwa kugerageza gukuraho inzego z’ igihugu.

Muri bo harimo Gen. Cyrille Ndayirukiye wari uwa kabiri kuri Maj Gen Godefroid Niyombare wagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, akaba yarafashwe n’ingabo za Leta mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 15 Gicurasi hamwe n’abakomiseri bakuru babiri ba polisi y’ u Burundi.

Ibibazo byakomeye cyane mu Burundi tariki 13 Gicurasi, ubwo Pierre Nkurunziza yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania maze Maj Gen Godefroid Niyombare agatangaza ko afashe ubutegetsi ariko uwo mugambi ukaza kuburizwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages