Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama, ni bwo imodoka yarimo Lt.Gen. Adolphe Nshimirimana yaguye mu gico yatezwe n’abagizi ba nabi, mu Kamenge aho bakunze kwita ‘Gare du Nord’, maze uwo musirikare n’abamurindaga babiri bahita bahasiga ubuzima.
Itangazo ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama, rivuga mu abakoze ubwo bwicanyi bafashwe, ababuteguye bo baracyashakishwa.
Rigira riti “Ubwo bwicanyi bukiba, iperereza ryahise ritangira. Twabamenyesha ko abakoze icyo cyaha bamaze kumenyekana mu nzego zibishinzwe. Bamwe muri abo bagizi ba nabi bamaze gufatwa, abandi cyo kimwe n’abateguye ubwo bwicanyi baracyashakishwa.”
Umushinjacyaha mukuru yakomeje avuga ko abishe Gen Adolphe bakoresheje imodoka ya gisirikare, barangiza bakayitwika.
Yakomeje agira ati “Imodoka yakoreshejwe n’abo babisha yari iy’igisirikare yavuye mu nkambi ya Ngagara mu gitondo cy’uwo munsi. Bucyeye bwaho, izo nkozi z’ibibi zayiturikirije ahitwa ku Musaga. Hakaba haratowe n’imyambaro yakoreshejwe n’izo nkozi z’ibibi, aho nyine ku Musaga.“
Umushinjacyaha mukuru yavuze ko iperereza ku rupfu rwa Lt Gen. Adolphe Nshimirimana rigikomeza, asaba uwo ari we wese, gufasha ngo abo bicanyi bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.
Mu mashusho n’inyandiko byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, ubushinjacyaha bw’u Burundi bwirinze gutangaza amazina y’abo bakekwaho ubwicanyi.
Hanatangajwe kandi ko iperereza ku iraswa rya Pierre Claver Mbonimpa, ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, APRODH ryatangiye.
Mbonimpa yarashwe amasasu abiri kuwa mbere w’iki Cyumweru n’abantu bataramenyekana, ubu agomba kujya kwivuriza mu Bubiligi.
Umwuka mubi mu Burundi wakajije umurego muri Mata uyu mwaka, aho bamwe mu batangije imyigaragambyo bagaragazaga ko batishimiye ko Perezida Petero Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, bafata nk’inyuranye n’Itegeko Nshinga u Burundi bugenderaho.
Kuva icyo gihe abantu bagera ku 100 bamaze kwicwa, abasaga ibihumbi 140 bo bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO