Abagabo babiri bibasiwe n’ inkongi y’ umuriro mu gihe barimo gushinga ibiti by’iryo shyirahamwe bimanikwaho intsinga zifashishwa mu itumatumanaho.
Ishyirahamwe REGIDESO rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, rivuga ko ishyirahamwe VIETTEL ritigeze risaba kugabanirizwa umuriro kugira ngo ribashe kuzamura ibyuma byabo by’itumanaho.
Amakuru avuga ko kimwe mu byuma byari kuri ibyo biti, cyafashe ku rutsinga rwa REGIDESO bahita bafatwa n’ umuriro barashya barakongoka.
Abarokotse iyi mpanuka n’ ababonye iba muri komini Rohero mu mujyi wa Bujumbura, basaba ko VIETTL yavugana na REGIDESO kugira ngo abantu begukomeza kuhasiga ubuzima.
Bakomeza kandi gusaba ko iryo shyirahamwe ryafasha abo mu miryango y’ abitabye Imana kubashyingura, ndetse n’ imiryango yabo ikitabwaho.



















TANGA IGITEKEREZO