00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abana barenga 2,300 batandukanye n’imiryango yabo mu guhunga imvururu

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 6 June 2015 saa 06:05
Yasuwe :

Abana bari mu kigero cy’imyaka itandatu y’amavuko bakora urugendo rw’iminsi ine n’amaguru bahunga igihugu mu nzira rimwe na rimwe bakaba baranatandukanye n’ababyeyi babo kubera imvururu ziri mu gihugu cyabo.

Ababyeyi bamwe bemera gusigara inyuma barinda ingo zabo kugirango amazu adasenywa no kwangirizwa ibyabo nta mahitamo baba bafite uretse gutandukana n’abana babo.

Umuryango wita ku bana Save the Children kuwa 04 Kamena wabwiye News 24 ko abana barenga 2,300 bamaze gutandukana n’imiryango yabo bahungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Umuyobozi wa Save the Children mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba, Edwin Kuria yagize ati “Tumaze kwakira umubare munini w’abana baje bonyine batubwira ko boherejwe n’imiryango yabo ubu tukaba tubitaho.”

Icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu mu Burundi Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu ni cyo cyabaye imbarutso y’umwuka mubi guhera tariki 26 Mata.

IGIHE ubwo yasuraga inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe yatangarijwe ko abana bari hagati ya 600 na 700 bamaze kubarurwa nk’abaje nta miryango yabo bakaba bahabwa ubufashafa butandukanye burimo kuvugana n’imiryango yabo kuri telefoni.

Rutikanga Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages