00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abantu 16 bakomerekeye mu gitero cya gerenade

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 December 2021 saa 11:27
Yasuwe :

Gerenade yatewe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza mu nzu yerekanirwagamo cinema mu Mujyi wa Bujumbura, yakomerekeje abagera kuri 16.

Iyo gerenade yatewe ahagana saa yine n’igice z’ijoro muri Komine ya Mukaza nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyabitangaje.

Inzego z’ibanze zavuze ko uwateye iyo gerenade ashobora kuba ari mu bari mu nzu yerekanirwamo cinema. Zikeka ko byakozwe hagambiriwe ibikorwa by’ubujura cyangwa ubundi bugizi bwa nabi.

Rénovat Sindayihebura uhagarariye Komine Mukaza, yavuze ko iki gitero kibabaje kuko kibaye hashize iminsi mike hemejwe ko inzu zerekanirwamo cinema zifungwa hagamijwe kurwanya ubwandu bwa Covid-19.

Abakomeretse bose ngo nta kibazo gikomeye cy’ubuzima bafite nk’uko inzego z’ibanze zabivuze.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, abantu babiri bahitanywe n’ibisasu bya gerenade byatewe i Bujumbura ahategerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’icyagabwe hafi y’isoko ya Jabe muri zone Bwiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages