Urusaku rw’amasasu rwumvikanye ahagana saa yine z’ijoro muri ako gace gaherereye hafi ya Rusizi ku mupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu birometero umunani uvuye i Gatumba.
Amakuru ava mu baturage avuga ko ari igitero cy’abitwaje intwaro cyahagabwe, bakaba bari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bambutse umugezi wa Rusizi.
Aya makuru avuga ko abantu 20 bapfuye barimo umupolisi umwe mu gihe abandi icyenda bakomeretse, barimo umusirikare umwe.
Polisi yabwiye ikinyamakuru Iwacu ko yari itarabona amakuru kuri icyo gitero.
Abo barwanyi ngo bari bigabanyije mu matsinda atatu; rimwe ryagabye igitero ku birindiro bya gisirikare, irindi ku bya polisi mu gihe iya gatatu ryagiye mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!