Inkuru ya RFI ivuga ko abasirikare bafatiwe mu bigo bine bya gisirikare na ho abasivile bose bakaba bataragaragarijwe abacamanza.
Umushinjacyaha yasobanuye ko hagombye kuba aharafashwe abantu benshi kuko abagize aka gatsiko k’abajura bari mu bigo byinshi bya gisirikare.
Abatangabuhamya babwiye RFI ko aba basirikare bari mu kaga ko gukorerwa iyicarubozo kugeza ubwo babiri muri bo batashoboraga guhagarara ahubwo bari bubitse inda ku meza imbere y’abacamanza.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko babiri mu basivile bagejejwe mu rukiko baciwe ihazabu y’amayero 50 abandi bahanishwa igifungo cy’imyaka 30 n’ihazabu y’amayero 2700.
Amategeko y’u Burundi ateganya ko mu gihe abaregwa baramuka batishyuye ihazabu baciwe, igifungo cyabo gihita cyikuba kikagera ku myaka 55.



















TANGA IGITEKEREZO