00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abantu umunani bakomerekeye mu bitero bibiri bya gerenade i Bujumbura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 February 2016 saa 11:08
Yasuwe :

Ibitero bibiri bya gerenade byagabwe hagati mu Mujyi wa Bujumbura, byakomerekeje abantu umunani ndetse umwe akomereka bikomeye.

Ibyo bitero byagabwe n’abantu bataramenyekana mu masaha ya sita kuwa Gatatu tariki 3 Gashyantare. Inzego zishinzwe umutekano zavuze ko zataye muri yombi bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Nk’uko byatangajwe na polisi y’u Burundi, igitero cya mbere cyagabwe ku kigo gitanga serivisi z’itumanaho, Lumitel, cyakomerekeje abantu batanu ku muhanda witiriwe Patrice Lumumba.

Abakomeretse bajyanywe ku mavuriro ari hafi y’aho ibitero byabereye, harimo ibitaro bya Prince Louis Rwagasore. Ikinyamakuru IWACU dukesha iyi nkuru, cyavuze ko mu bakomeretse higanjemo abacuruza ama simcard ya Lumitel na bamwe mu bagenzi bihitiraga.

Nyuma y’isaha n’igice icyo gitero kibaye, hatewe izindi gerenade ebyiri ku muhanda witiriwe Croix-Rouge hateganye na Banki BNDE, hakomereka abantu batatu barimo umumotari umwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko ibyo bitero byombi byaba byagabwe n’umuntu umwe, hakurikijwe umwanya byafataga ngo ikindi gitero kigabwe. Yongeyeho ko abantu babiri mu bakekwa kuba inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi batawe muri yombi.

Ibitero bya gerenade byakomerekeje abantu umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages