Polisi y’u Burundi ivuga ko muri bakomeretse abenshi ari abo muri Zone ya Buyenzi iherereye muri Komine Mukaza.
Umuturage witwa Bitege usanzwe ufite akabari mu Buyenzi yabwiye BBC ko ubwo yari mu kazi ke yumvise ikintu gituritse, bagiye kureba basanga abantu icumi bamaze gukomereka. Akeka ko byakozwe n’umuntu washakaga kwica abari aho.
Yagize ati”Nari ndimo ntanga ibyo kunywa numva ikintu gituritse, tugiye kureba dusanga abantu icumi bakoretse. Ntekereza ko uwateye igisasu yashakaga kwica abantu bari bicaye hanze ku muhanda ariko Imana yakinze akaboko nta wapfuye”.
Si mu Buyenzi gusa hatewe, kuko no muri Zone Rohero hatewe igisasu cya gerenade ku nzu gikomeretsa umugore n’umugabo we bari muri iyo nzu.
Polisi y’u Burundi ivuga ko yamenye ibyerekeye ibyo bitero ndetse ko no muri Zone Buterere hari abantu bitwaje intwaro bateye mu rugo rw’umuntu bakomeretsa umwana waho.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana abagabye ibi bitero, ariko mu Mujyi wa Bujumbura hakajijwe umutekano mu buryo bukomeye cyane cyane ku biraro n’imihanda ica hafi y’imigezi iri mu Mujyi wa Bujumbura.
Biteganyijwe ko ibiganiro hagati y’impande zihanganye mu Burundi byatangiye ku wa 28 Ukuboza 2015 i Entebbe muri Uganda bizakomereza i Arusha muri Tanzaniya tariki 6 Mutarama 2016 nubwo Leta itaremera ko izabyitabira.
Kuva muri Mata 2015, mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza itaravuzweho rumwe. Kugeza ubu, arenga 400 bamaze gupfa, naho abasaga ibihumbi 300 bahunga igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO