Kuva aho umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, ashyiriye umukonoku itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru muri icyo gihugu, abanyamakuru babiri bamaze kugezwa mu butabera.
Abanyamakuru bamaze kugezwa imbere y’ubutabera , umwe ukorera Radio Isanganiro mu ntara ya Makamba, mu majyepfo y’u Burundi. Evariste Nzikobanyanka ukorera iyo Radio ashinjwa kuba yavuze umuryango w’umuntu watanze ruswa muri Komisiyo ishinzwe gucukumbura amakimbirane no gusubiza mu byabo ababiteshejwe n’intambara (CNTB: Comission Nationale de Terres et autres Biens) muri iyo ntara ya Makamba, ibyo ngo bigatuma atsinda urubanza. Uyu munyamakuru yamaze kwisobanura ahita ataha.
Undi munyamakuru watawe muri yombi ni uwitwa Lucien Rukevya ukorera Radio y’Igihugu (Radio Television Nationale du Burundi) bivugwa ko yatawe muri yombi ku wa 14 Kamena 2013. Uwo munyamakuru watawe muri yombi n’inzego zishinzwe ubutasi, icyo yafatiwe ntikiramenyekana.
Abanyamakuru bo mu gihugu cy’u Burundi barashakisha inzego zishinzwe ubutasi ngo zibatangarize icyatumye uwo munyamakuru wa Radio y’igihugu atabwa muri yombi ariko ntacyo ziratangaza.



















TANGA IGITEKEREZO