Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara rigaragaza ko leta y’u Burundi yakajije umurego mu gushaka guhagarika ibitangazamakuru byinshi bitangaza ibirebana n’ibiri kubera mu Burundi nyuma y’uko umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza uburijwemo.
Mu bikorwa bitandukanye by’imyigaragambyo igenda iba mu Burundi, mu murwa mukuru Bujumbura no mu bindi bice ngo byagombye kugaragazwa n’itangazamakuru rihawe umwanya ngo ribitangeho amakuru nyayo ariko ngo rirazitirwa.
Umuyobozi wungirije wa Amnesty International muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Karere k’Ibiyaga bigari, Sarah Jackson, yavuze ko abanyamakuru bakomeje guterwa ubwoba.
Yagize ati “ Guterwa ubwoba birahari mu banyamakuru, ndetse byanabateye gukomeza muri uwo mwuka.”
Yakomeje avuga ko niba Polisi irashe ku bigaragambya mu ituze, abanyamakuru bagomba kubyerekana mu nkuru zabo, hagira ahunga nabyo bakabyerekana bisanzuye.
Nyamara ngo ibi si ko bimeze kuko ubuyobozi bw’iki gihugu bwamaze gufunga radiyo eshatu buzishinja guteza umwuka mubi muri rubanda, zibakangurira kwigaragambya.
Ibi bikorwa rero ngo bigamije gutera ubwoba bukomeye ibitangazamakuru n’abanyamakuru mpuzamhanga.
Urugero rutangwa n’uko tariki ya 6 Kamena 2015, Umunyamakuru wa RFI, David Thomson, abantu bamuhamagaye kuri telefoni bamutera ubwoba, ndetse yakira n’ubutumwa bugufi bw’abayobozi bakuru.
Uyu muryango wanatanze n’urundi rugero rw’umunyamakuru wa France 24 wabwiwe n’umwe mu bahagarariye leta y’u Burundi ko kuba ari muri icyo gihugu bitera Abarundi kwigaragambya.
Ikindi kandi ni uko umunyamakuru Thais Brouck, wa France 24 yambuwe uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu ashinjwa gukora inkuru zifite uruhande zibogamiyeho.
Abigaragambya basaba ko Perezida Nkurunziza atongera kwiyamamariza manda ya gatatu bamaze kugenda bacika intege ugereranyije na mbere, bamwe mu babikurikiranira hafi bakavuga ko biterwa n’uko amwe mu maradiyo yo muri iki gihugu yacecekeshejwe mu Burundi.
Deus Ntakirutimana
Twitter: NtakirutaDeus


















TANGA IGITEKEREZO