00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abanyeshuri 500 ba Kaminuza bahungiye kuri Ambasade ya Amerika

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 1 May 2015 saa 12:59
Yasuwe :

Abanyeshuri basaga 500 biga muri Kaminuza y’u Burundi bahungiye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri muri icyo gihugu basaba kurindwa nyuma yo kwirukanwa mu macumbi y’ishuri.

Abo banyeshuri bitabaje Ambasade ya Amerika iri mu gace ka Kigobe nyuma yo kwirukanwa mu macumbi ya Kaminuza bitewe n’impamvu z’umutekano nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubushakashatsi n’amashuri makuru,Yozefu Butore.

Umwe mu bahagarariye abo banyeshuri Ernest Niyungeko yagize ati “Guverinoma yatwirukanye mu macumbi ya kaminuza ivuga ko bitewe n’umutekano muke mu mujyi wa Bujumbura (…) Tuje aha ngo dubasabe ko gucungirwa umutekano na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yakomeje avuga ko bazaguma kuri Ambasaderi kugeza ubwo umutekano uzaboneka mu gihugu.

Yagize ati “ Tugiye kuguma hano kugeza ubwo umutekano ugarukiye mu gihugu. Tuzagwa imbere y’iyi ambasade kuko ho ntawe ushobora kuturasaho, ntawaturasa ibyuka biryana mu maso.”

Kuwa gatatu tariki ya 29 Mata 2015, nibwo Minisitiri w’ubushakashatsi n’amashuri makuru Yozefu Butore, mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko icyo cyemezo kireba ishami rya Kaminuza y’u Burundi riri Mutanga,mu Kamenge, i Kiriri hamwe n’ikigo cya Kaminuza kiri i Zege mu ntara ya Gitega.

Minisitiri Butore yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kuko hari ibimenyetso byerekanaga ko umutekano ushobora guhungabana muri ibyo bigo kandi ko bamwe mu bari mu myigaragambyo bahageraga.

Minisitiri Butore

Minisitiri Butore yakomeje avuga ko abanyeshuri basabwe gusohora ibiri mu byumba byabo kandi bagasiga babifunguye. Abanyeshuri bataba mu macumbi ya Kaminuza bo ngo iyo ngingo ntabwo ibareba.

Nubwo abanyeshuri basohowe mu macumbi, amasomo arakomeza ndetse n’abanyeshuri bahabwa buruse bazakomeza kuyihabwa nkuko bisanzwe.

Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Burundi kuri Ambasade ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages