Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bitangaza ko izo gerenade zatewe ku bigo bya polisi ndetse no ku modoka zayo nk’uko umwe mu bapolisi bakuru yabitangaje, akaba anatunga agatoki abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, akavuga ko ari bo bagabye ibyo bitero bisa n’iby’iterabwoba, ariko bagahindura uburyo bwo kubikora.
Polisi y’u Burundi ntirabasha gufata n’umwe mu bagabye ibyo bitero nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, gusa bamwe mu batuye muri utwo duce bakaba batunga agatoki ubutegetsi bw’u Burundi bavuga ko ari bwo bwaturikije izo gerenade bukanarasa amasasu menshi hagamijwe gutera ubwoba abaturage.
Kuva kuwa 26 Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yemezwaga n’ishyaka CNDD FDD nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu, imyigaragambyo ihoraho ni yo irangwa mu Burundi cyane cyane i Bujumbura, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba bavuga ko ukwo kwiyamamaza kw’umukuru w’igihugu kunyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko bishobora gutuma atorerwa manda ya 3 kandi ateganyirijwe manda ebyiri gusa.
Kugeza ubu iyo myigaragambyo bivugwa ko imaze guhitana abagera kuri 70 nk’uko umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi ubivuga, ariko imibare ikaba itavugwaho rumwe kuko hari n’abatangaza ko ari 40 bonyine.
Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abajyanama b’amakomini ateganyijwe kuwa 29 Kamena, mu gihe ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2015.



















TANGA IGITEKEREZO