Mu bashyikirijwe ubutabera harimo na Jenerali Cyrille Ndayirukiye nawe yari mu bashyikirijwe urukiko nk’ uko byemejwe n’ umwe mu bunganira abaregwa.
Gen. Cyrille Ndayirukiye yari uwa kabili kuri Maj Gen Godefroid Niyombare wagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, yafashwe n’ ingabo za Leta mu gitondo cyo kuwa gatanu w’ iki cyumweru hamwe n’ abakomiseri bakuru babiri ba Polisi y’ u Burundi.
Abunganira abaregwa bavuze ko abakiriya babo batawe muri yombi mu buryo bubi ndetse bakomeza gufatwa nabi kuko bari bambitswe amapingu babiri babiri kandi bakimwa ibiryo.
Aba basirikare bo bavuze ko bafashwe ubwo bageragezaga kurengera Radiyo RPA yari yasagariwe.
RFI dukesha iyi nkuru, ivuga ko ubwo bagezwaga imbere y’ urukiko, abasirikare bakuru, batambaye inkweto, nibo bari kumwe n’ ababunganira kuko abunganizi bagenwe n’ ihuriro ryabo ko bagomba kunganira abasirikare n’ abapolisi bato, ngo bazitiwe n’ inzego zishinzwe umutekano kuko batari bafite amazina yuzuye y’abo bagiye kunganira.
Ibibazo byakomeye cyane mu Burundi kuwa gatatu tariki 13 Gicurasi, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yari yitabiriye inama y’ abakuru b’ ibihugu mu karere, maze Maj Gen Godefroid Niyombare agatangaza ko afashe ubutegetsi ariko iyi kudeta ikamupfubana.



















TANGA IGITEKEREZO