00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abasore bibasiwe mu mukwabo wa Polisi i Musaga, benshi bahunze

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 5 September 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Abagabo batarasaza kimwe n’abasore bavuye mu byabo barahunga nyuma y’aho abagera kuri 52 bafashwe na Polisi mu mukwabo waramutse ukorwa ku Musaga muri Komini ya Muha, mu Majyepfo ya Bujumbura kuwa gatanu tariki ya 4 Nzeri 2015.

Nk’uko amakuru ava ku Musaga abitangaza, abo bapolisi bahageze mu gitondo kare cyane, bakuraho ibintu byose abaturage bari barashyizeho bagamije kwicungira umutekano.

Ngo icyo gihe nta wundi muntu wari wemerewe gusohoka mu nzu ye uretse umusirikare cyangwa umupolisi na we wambaye umwambaro w’akazi.

Abaturage muri ako gace batangaza ko bari bafite ubwoba bw’uko ibyabaye ku i Jabe bishobora kuba ari byo bigiye kubabaho, aho abaturage bamaze iminsi ibiri batemererwa kujya no ku kazi, abandi bagafatwa bagafungwa.

Bamwe mu basore n’abagabo bari bahunze batangarije BBC ko abapolisi bazindutse iya rubika, umusore wese cyangwa umugabo babonye bagahita bamufata, bakamwambura ibikoresho bye by’itumanaho nka telefoni.

Abo baturage bavuga ko izo telefoni zafatwaga ngo zifashishwe mu iperereza ry’ibanze, ariko hagasubizwa izicirirtse gusa n’aho izihenze zo zikaba zitarasubijwe benezo, gusa ibyo Polisi ikabihakana ivuga ko telefoni zose zari zafashwe zasubijwe bene zo.

Abafatwaga bakekwagaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano birimo no gutera amagerenade, abandi bagakekwaho gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko, polisi igatangaza ko muri uwo mukwabo hafashwe abantu 52 ariko bagahita barekurwa.

Polisi ikomeza itangaza ko hanafashwe imbunda imwe yo mu bwoko bwa Karachnikov n’indi ntoya yo mu bwoko bwa masotera (Pistolet).

Icyo gikorwa cya Polisi cyo gufungira abaturage ku Musaga cyabaye nyuma y’amasasu menshi yumvikanye mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 3 Nzeri 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages