Nk’uko Charles Nditije, umwe bahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza yabibwiye AFP dukesha iyi nkuru ngo abatavuga rumwe na leta bose bafashe icyemezo cyo kutitabira amatora y’umukuru w’igihugu azabanzirizwa n’ay’abajyana b’amakomine n’ay’abadepite ku wa 29 Kamena 2015.
Ibaruwa iriho umukono w’abahagarariye ayo mashyaka yashyikirijwe CENI kuwa kane ivuga ko ingengabihe y’amatora itateguwe neza ndetse ko badashobora kwitabira amatora igihe cyose hatarashyirwaho gahunda igaragara izatuma amatora aba mu mucyo no mu bwisanzure.
Iyo baruwa kandi ivuga ko bifuza ko Imbonerakure zamburwa intwaro, ibitangazamakuru byigenga byafunzwe bigafungurwa, impunzi zigatahuka ubuzima bukongera bugasubira uko bwahoze ndetse na Perezida Petero Nkurunziza akareka kwiyamamariza manda ya gatatu.
Ikindi ni uko basanga kuba hari bamwe mu bari bagize CENI bahunze abasigaye ari abashyigikiye Nkurunziza.
Uyu munsi kandi umuhuza mu biganiro yasabye ko amatora y’abadepite yarateganyijwe kuwa mbere yakwimurirwa kuwa 31 Nyakanga naho ay’umukuru w’igihugu agashyirwa kuwa 15 Kanama bityo hakaboneka umwanya uhagije wo kuganira ku bibazo n’ibyifuzo impande zombi zitumva kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO