Alexis Sinduhuje ubu uri mu buhungiro hanze y’igihugu yatangaje ko uwo ubwo butegetsi buzaba buhuriyemo n’abahagarariye abatavuga rumwe na Leta, hamwe n’abavuye mu ishyaka CNDD FDD ubu bari mu buhungiro.
Umukuru w’ishyaka MSD yemeza kandi ko ashyigikiye abategetsi bakuru bahoze mu gisirikare cya Leta bafashe intwaro, bagasaba umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza kuva ku butegetsi.
Alexis Sinduhije atangaza kandi ko bagiye guhurira mu gihugu cya Ethiopie, ahasanzwe hari icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, hagamijwe kuvugana uko ubwo butegetsi bw’inzibacyuho bwashyirwaho.
Mu Ishyaka riri ku butegetsi, Willy Nyamitwe umujyanama mukuru mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe Itangazamakuru atangaza ko badashobora guhungabanya igihugu, kandi ko badashobora gutera ubwoba iryo shyaka riri ku butegetsi CNDD FDD.



















TANGA IGITEKEREZO