Amashyaka yashyize umukono kuri iyi baruwa yashyizwe hanze ku itariki 21 Nyakanga 2017 ni Alliance pour la Paix, APDR, UPD, PL, ADR, FRODEBU-NYAKURI.
Muri iyi baruwa aya mashyaka yavuze ko kohereza bidatinze umwanzuro wavuye muri ibi biganiro, byatanga umusanzu mu bindi byifuzo by’Abarundi ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga ryatangiye gukurikizwa tariki ya 18 Werurwe 2005, ndetse no gutegura neza amatora ateganyijwe mu 2020.
Aya mashyaka kandi yoherereje iyi baruwa abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba barimo Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umuhuza mukuru, Kagame Paul w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, John Pombe Magufuli wa Tanzania na Pierre Nkurunziza w’u Burundi.
Nk’uko Xinhua dukesha iyi nkuru yabyanditse, aya mashyaka asabye ibi mu gihe tariki ya 14 Nyakanga, Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzaboniraba nawe yari yasabye koi bi biganiro byarangira ndetse ibyavuyemo bikoherezwa mu gihugu kugira ngo byifashishwe mu kuvugurura Itegeko Nshinga no gutegura amatora yo mu 2020.
Nzobonariba yakomeje avuga ko Mkapa yakoze akazi neza k’umuhuza mu biganiro bya Arusha bigamije kugarura amahoro mu Burundi, ndetse agerageza gukurikiza imyanzuro ya 2248 na 2279 irebana n’iki gihugu yatowe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu 2015.
Yongeyeho ko ariko yagiye abangamirwa n’abantu batandukanye barimo abaterankunga bifuza ko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza mu 2015 nabo bahabwa ijambo muri ibi biganiro.
Tariki ya 13 Gicurasi 2015, nibwo hateguwe umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Burundi ariko uza gupfuba, icyo gihe Nkurunziza yari muri Tanzania aho yari yitabiriye Inama ya EAC yari igamije kwiga ku mvururu zari zubuye mu gihugu cye nyuma y’uko atangaje ko aziyamamariza indi manda.
Mkapa yari yasabye ko abagerageje guhirika ubutegetsi bahabwa ubudahangarwa mu buryo bw’agateganyo, aho yemezaga ko bizagira uruhare mu kwihutisha ibiganiro byo kugarura amahoro.
Ibi ariko byatewe utwatsi na Leta y’u Burundi, bagaragaza ko Itegeko Nshinga ritabemerera kwivanga mu kibazo cyamaze kugezwa mu nzego z’ubutabera.
Biteganyijwe ko ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burundi bizasubukurwa muri uku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO