00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abaturage barashishikarizwa kwigaragambya

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 March 2015 saa 07:52
Yasuwe :

Abagize ishyirahamwe rirwanya izamuka ry’ibiciro mu Burundi, rigizwe n’imiryango itegamiye kuri leta n’amashyirahamwe atandukanye agera ku 1500,ryataganje ko ribyukira mu myigaragambyo kuri uyu wa Kane.

Iri shyirahamwe riravuga ko ryafashe icyi cyemezo nyuma yuko Perezida Pierre Nkurunziza asabwe ko guhera muri Mutarama uyu mwaka agabanya Imisoro yo guhamagara kuri telefoni, n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ntabikore.

Iri shyirahamwe rigizwe n’imiryango idaharanira inyungu igera ku 1500 ryatangiye gushishikariza abaturage wigaragambya nyuma y’aho ryandikiye Perezida Nkurunziza inshuro ebyiri ntagire icyo akora kubyo bamusabaga, ndetse mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare akaba yaranamenyeshejwe yamenyeshejwe iyi myigaragambyoyirinda kugira icyo abivugaho.

Bamwe mu baminisitiri n’Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza bagerageje guhosha iyi myigaragambyo ntibyabahira kuko iri shyirahamwe rivuga ko rishaka igisubizo cya rubanda nyamwinshi ku bijyanye n’igiciiro cy’izamuka ry’ibicuri gikomeje kwigaragaza cyane.

Aganira na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI), umwe mu bayobozi b’iri shyirahamwe Gabriel Rufyiri yavuze ko byanze bikunze igisubizo cy’izamuka ry’ibiciro mu Burundi kigiye kuboneka.

Yagize ati “Ntitwitaye ku magambo adasobanutse y’umuvugizi wa Perezida,icyo dushaka ni igisubizo cyihuse cy’ikibazo dufite,ndahamagarira abaturage bose kwitabira iyi myigaragambyo.’’

Rufyiri yakomeje avuga ko Leta ibahaye igisubizo vuba, imyigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe bayireka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages