00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abayobozi babiri bakomeye b’inkiko nkuru bahungiye mu Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 May 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Visi perezida w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu Burundi n’umugore we uyobora urukiko rw’ubujurire rwa Bujumbura bahungiye mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yabwiye RBA ko abo bayobozi bageze mu Rwanda bahunze imvururu zikomeje kubera mu gihugu cyabo, bakaba bakiriwe mu murenge wa Bweyeye muri Rusizi.

Yagize ati “Visi perezida w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi yamaze guhungira mu gihugu cyacu cy’ u Rwanda ari kumwe n’ abantu bageze kuri 7 barimo umuryango we ndetse n ’ abandi bashoboye kwambukana; dore ko n’umugore we ari umukuru w’urukiko rw’ubujurire mu mujyi wa Bujumbura.”

Abo bayobozi mu nkiko nkuru mu Burundi bahungiye mu Rwanda bakurikiye ba Burugumesitiri babiri barimo uwa uwayoboraga komini Gisagara, Niyonsaba Gaudose n’uwayoboraga Komini Mushiha muri Perefegitura Cankuzo, Ndereyimana Basile bose bahunze mu mpera z’icyumweru gishize.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages