00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abigaragambya bahagaritse ibiganiro na Leta nyuma y’ iraswa ry’umuyobozi wa UPD

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 24 May 2015 saa 10:53
Yasuwe :

Abahagarariye abigaragambya batifuza ko Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu mu gihugu batangaje ko bahagaritse ibiganiro bagombaga kugirana na Guverinoma y’u Burundi, nyuma y’ iraswa ry’ umuyobozi w’ ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi UPD.

Zedi Feruzi yararasanwe n’ umurinzi we i Bujumbura, kuwa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi akaba yayoboraga ishyaka Union pour la Peace et le Development Zigamibanga (UPD).

AFP ivuga ko abigaragambya basanga uyu ari umugambi wa Pierre Nkurunziza wo kwikiza abadashyigikiye umugambi we wo kwiyamamariza manda ya gatatu itemerwa bavuga ko itemewe itegekonshinga ry’ u Burundi.

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye, Ban Ki Moon, yamaganye ubu bwicanyi bwabaye bukurikira ikindi gitero cya gerenade cyagabwe mu isoko rya Bujumbura ku wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2015.

Uyu muyobozi yanasabye ko ubutegetsi bw’ u Burundi bushyikiriza ubutabera abakoze ubu bwicanyi, anihanganisha imiryango y’ ababuze ababo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages