Mu birometero makumyabiri uvuye ku murwa mukuru w’u Burundi niho Koroneli Serge Kabanyura yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi barasa imodoka yari arimo akomereka ku kaboko, uwari umutwaye, abamurinda bane nabo barakomereka.
Aho arwariye mu bitaro, umwe mu basirikare bakomeretse yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Colonel Serges Kabanyura wahoze ukora mu mutwe w’ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida ari we wagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.
Yagize ati “Abantu batanu bafite imbunda bambaye imyenda ya gisirikare bahagaritse imodoka twarimo ubwo twerekezaga mu Mujyi wa Bujumbura rwagati. Bamaze kubona ko turi abasirikare bahise batangira kuturasaho ndetse natwe dutangira kurasana nabo barahunga basiga bakomerekeje batanu muri twe.”
Iki gitero kije gikurikira icyagabwe kuri umwe mu bavugizi ba Perezida Nkurunziza mu cyumweru gishize, umwe mu bamurindaga arakomereka.
Kuva mu kwezi kwa kane mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itavugwagaho rumwe. Abarenga 200 bamaze gupfa naho abandi barenga ibihumbi 200 bahunze igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO