Rwasa yatangaje ko agiye gutanga ubujurire bwe mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Tariki 20 Gicurasi uyu mwaka nibwo mu Burundi habaye amatora y’umukuru w’igihugu, komisiyo y’amatora iza kwemeza ko Gen Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora.
Ibi byatumye Agathon Rwasa aregera urukiko avuga ko atemera ibyavuyemo.
Tariki 4 Kamena nibwo Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga rwatesheje agaciro ubusabe bwe ruvuga ko budafite ishingiro.
Rwanzuye ko Gen Ndayishimiye yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 68%. Ni mu gihe amajwi ya Rwasa bari bahanganye we yagizwe 22.42% mu gihe ay’agateganyo yari yagaragaje ko yagize 24%.
Urukiko rwavuze ko nta bimenyetso CNL yigeze igaragaza ishingiraho ivuga ko itemera ibyavuye mu matora.
CNL yavugaga ko amatora atabaye mu mucyo kuko abayishyigikiye batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Rwasa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ati “Ibyatangajwe n’Urukiko nta kuri kurimo, rwananiwe kwerekana uburyo ibirego byacu byari bifite ishingiro.”
Yavuze ko yatunguwe n’uburyo abacamanza birengagije ibirego byatanzwe na CNL.
Rwasa yavuze ko agiye gutanga ubujurire mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nubwo ngo azi neza ko bitazoroha ko ruzaca uru rubanza mu gihe cya vuba.
Gen Ndayishimiye yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma, akaba yaranabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO