Agathon Rwasa uyoboye iryo huriro “Amizero y’abarundi”, nta matora ashoboka mu gihe hari intwaro zatanzwe mu baturage,kandi hakaba n’impungenge z’uko mu gihe cyo kwiyamamaza umutekano wahungabanywa.
Rwasa akomeza asaba ko inzitizi zatumye amatora yigizwa inyuma zashakirwa umuti biciye mu kwicarana hakaba ibiganiro, agashimangira ko kuwa 26 Kanama 2015, Abarundi bakwiye kuba bamaze kubona abayobozi bitoreye kuko Ubutegetsi bw’inzibacyuho nta ntebe bugifite.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba amatora y’Abajyanama b’Amakomini ndetse n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba kuwa 5 Kamena 2015 cyangwa niba umunsi warahindutse.
Gusa amakarita y’itora yo akomeje gutangwa hirya no hino mu gihugu ndetse na hamwe mu bice by’Umujyi wa Bujumbura.



















TANGA IGITEKEREZO