Ni nyuma y’uko Umunya Algeria Saïd Djinnit, muri Kamena washyizweho igitutu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, agasimbuzwa Umunya Senegal, Abdoulaye Bathily usanzwe ahagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye muri Afurika yo hagati, uyu na we muri Nyakanga yaje kunengwa n’uruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD DFDD.
Kugeza ubu umunyamabanga mukuru wa Loni ngo akomeje kwibaza ku gihe nyacyo cyo kohereza indi ntumwa, n’ubwo izina ry’Umunya Maroc, Jamal Benomar, intumwa ye yihariye muri Yemen kugeza muri Mata, rikunze kuza imbere y’andi.
Umwe mu bakozi b’Umuryango w’abibumbye utatangajwe amazina, yabwiye Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ko ikibazo cya guverinoma y’u Burundi itarigeze yanga Bathily mu buryo bweruye, ari uko isa n’iyikuye burundu mu biganiro.
Yagize ati “Ntibagikeneye intumwa yihariye, n’ubwo twaboherereza Yezu Kirisitu ntibamwemera.”
U Burundi ngo busa n’ubushyigikiye Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) nk’umuhuza kurusha.
U Burundi bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye bya politiki na nyuma yo kongera gutorwa no kurahira kwa Perezida Pierre Nkurunziza, aho abantu ku ruhande rwa Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwicwa. Ku Cyumweru hishwe umwe wo ku ruhande rwa Agathon Rwasa.



















TANGA IGITEKEREZO