00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Amahanga akomeje kotsa igitutu Perezida Nkurunziza ku bya manda ye ya 3

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 30 March 2015 saa 02:00
Yasuwe :

Loni, Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi bakomeje kotsa igitutu Perezida Nkurunziza, bamugaragariza impungenge z’uko aramutse yiyamamarije manda ya 3 bishobora guteza imvururu.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ugaragaza impungenge z’uko hashobora kuvuka imvururu Perezida Pierre Nkurunziza aramutse yiyamamarije manda ya gatatu mu matora y’umukuru w’igihugu, ari na yo mpamvu umusaba kutiyamamaza.

Izi mpungenge Nkosazana Dlamini-Zuma, umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yazigaragaje mu kiganiro aherutse kugirana na Perezida Nkurunziza, aho baganiriye ku matora ateganyijwe muri iki gihugu ndetse n’imvururu zishobora kuvuka aramutse yiyamamarije indi manda.

Diamini-Zuma yagize ati ”Ni byo koko Perezida Nkurunziza ntaratangaza niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza, ariko inkuru nziza ni uko hari amasezerano ya Arusha, hari Itegeko Nshinga, hari amabwiriza agenga amatora, kandi ibi byose bigomba kubahirizwa uko byagenda kose.”

Ibi bigaragaza uruhande Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kuri iki kibazo, ndetse mu minsi ishize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, mu rugendo gaherutse gukorera mu Burundi, kagaragaje impungenge nk’iz’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, binagarukwaho na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ubwo aheruka muri iki gihugu ku wa gatanu w’icyumweru cyashize.

Bamwe mu banya Politiki na bo bakomeje kwifashisha amasezeranyo y’amahoro ya Arusha, bibutsa Perezida Nkurunziza ko atagomba kwiyamamariza indi manda.

Perezida Nkurunziza ariko we abinyujije ku mujyanama we Willy Nyamitwe, ntatanga igisubizo cyeruye, ahubwo yagize ati “u Burundi ni igihugu kigendera ku mategeko, ubu ni ubutumwa buhura n’ibyo leta yemera nk’uko ihora ibisubiramo. Ubu nta na kimwe kirakorwa kubera ko Perezida Nkurunziza agendera ku bitegekwa n’Itegeko Nshinga.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ntikozwa ibya manda ya 3 ya Nkurunziza

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yasabye ko mbere y’uko icyo gihugu gitanga igice cya kabiri cy’inkunga kigenera u Burundi, habanza kugenzura uburyo imyiteguro y’amatora ikomeje kugenda.

Inteko Ishinga Amategeko yasabye Leta y’u Bubiligi guhamagarira Perezida Nkurunziza kutongera kwiyamariza manda ya gatatu, kuko yaba yishe ibiteganywa mu Itegeko Nshinga, ndetse hakanakurikiranwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, u Burundi bugashishikarizwa gufatanya n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, hagashyirwaho amategeko n’ibihano bikomeye, birimo no kwangirwa kwinjira kuri uwo mugabane no gufatirwa kw’imitungo y’abayobozi bazagaragarwaho ibyaha nk’ibyo.

Ban-Ki Moon, umunyamabanga mukuru wa ONU yizeye ko umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza azafata umwanya uhagije wo gutekereza agasuzuma ingaruka, mbere y’uko afata ingingo yo kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ibi byose biri gutangazwa mu gihe amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri kamena uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages