RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iyo baruwa, ayo mahuriro y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yasabye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kugira inama Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, gushyira ku ruhande ibitekerezo byo kongera kwiyamamaza, kugirango atazanyuranya n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Rwasa Agathon na Léonce Ngendakumana, bayoboye ayo mahuriro abiri y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, impamvu ituma Perezida Nkurunziza ashaka kuguma ku butegetsi, ngo ni ukugirango amwe mu madosiye anareba Guverinoma ye atamenyekana, ayo madosiye akaba arimo arebana na ruswa, ibihano bidakurikije amategeko no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Bamwe mu bagize ayo mahuriro y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na za sosiyete sivili bamaze kugaragaza uruhande baherereyemo, aho batazuyaje mu kuvuga ko Perezida Nkurunziza niyongera kwiyamamariza manda ya 3 batazatinya kwirara mu mihanda, bamamaza ukwiyamamaza kwe.
Imiryango mpuzamahanga ndetse na Kiliziya Gatulika na bo ntibahwema guhamagarira u Burundi kubahiriza Itegeko Nshinga, hakubahirizw amasezerano ya Arusha ku ngingo ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu.
Leta y’u Burundi ntiyemera ko Perezida Nkurunziza ayoboye manda ebyiri, aho ivuga ko ayoboye imwe yo kuva mu 2010 ngo kuko iyo abandi bitwa iya mbere atayitorewe n’abaturage akaba yarayitorewe n’Inteko Ishinga Amategeko mu 2005, kandi ingingo ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu mu Itegeko Nshinga iteganya ko agomba kuba zombie yarazitorewe n’abaturage mu buryo butaziguye.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Sosiyete sivili, Imiryango Mpuzamahanga, na Kiliziya Gatulika bo bavuga ko Ingingo ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu mu itegeko Nshinga ikwiye kubonwa mu ndorerwamo y’Amasezerano ya Arusha, kuko yo ateganya manda ebyiri z’imyaka itanu kuri buri imwe, ariko ntagaragaze uburyo umukuru w’igihugu azaba yagiyeho.



















TANGA IGITEKEREZO