U Burundi bugiye gukuraho igitsure ku itangazamakuru ku buryo nta munyamakuru uzongera gufungirwa amakosa yakoreye mu mwuga we. Iyi ifatwa nk’intambwe nini itewe mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku banyamakuru b’i Burundi.
Africa Time dukesha iyi nkuru ivuga ko Sena, n’Umutwe w’abadepite batoye umushinga w’itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Itegeko nk’iri ngo ni ubwa mbere ritowe n’abadepite mu bwisanzure mu mateka y’u Burundi.
Hamwe n’iri tegeko, ngo abanyamakuru ntibazongera gufatwa no gufungirwa amakosa bazaba bakoreye mu mwuga wabo, ahubwo bazajya bacibwa amande ari hagati y’amadolari ya Amerika 2,500 na 5,100.
Iri tegeko rya mbere ritowe rigamije kuvugurura umwuga w’abanyamakuru, aho kugira ngo umuntu ahabwe ikarita y’itangazamakuru azajya asabwa kuba afite amashuri atatu makuru, nyamara ibi ntibireba abafte uburambe kuva ku myaka 10 gusubiza hejuru.


















TANGA IGITEKEREZO