00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Amashusho yafashwe n’icyogajuru yagaragaje imva rusange zigera kuri eshanu

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 29 January 2016 saa 12:43
Yasuwe :

Amnesty International yatangaje ko ifite amashusho yafashwe n’icyogajuru (Satellite) agaragaza imva rusange eshanu ziri mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura ndetse n’ubuhamya bwa bantu batandukanye bashinja polisi kwica abantu benshi mu Ukuboza umwaka ushize.

Itangazo ryashizwe ahagaragara na Amnesty ryemeza ko abatangabuhamya bavuze ko izo mva rusange zacukuwe ku itariki 11 Ukuboza 2015, amashusho nayo akaba yerekana ahantu hagera kuri hatanu mu gace ka Buringa mu Mujyi wa Bujumbura hameze nk’ahacukuye imva.

Umuyobozi wa Amnesty International muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, Muthoni Wanyeki, yavuze ko aya mashusho agaragaza ubushake bw’abayobozi mu guhishira ubwicanyi bukorwa n’abashinzwe umutekano ndetse no kwanga ko ukuri kujya ahagaragara.

Reuters dukesha iyi nkuru, yavuze ko Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza atabashije kuboneka kugira ngo agire icyo avuga ku byatangajwe na Amnesty.

Ku itariki ya 11 Ukuboza nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku birindiro bya gisirikare, Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Amnesty International, Zeid Ra’ad Al Hussein, yavuze ko nyuma y’ibyo bitero leta yahise itangira guta muri yombi abantu batandukanye mu gihe hari n’abagiye bicwa.

Zeid yavuze ko muri ibyo bitero haguyemo abagera kuri 87, anemeza ko imibare yatangajwe n’abandi bantu irimo gukabya cyane.

Loni nayo yatangaje ko irimo ireba amashusho yafashwe n’icyogajuru kugira ngo ikore iperereza ku byavuzwe n’abatangabuhamya ko hari imva rusange icyenda harimo n’imwe iri mu birindiro bya Gisirikare ishyinguyemo abasaga 100.

Muri iki cyumweru kandi hateganyijwe inama y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho bazagerageza kumvisha Perezida Nkurunziza kwemera ingabo z’uyu muryango kugira ngo zirinde igihugu cye gusubira mu ntambara.

Loni itangaza ko kuva muri Mata 2015 ubwo Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu ndetse akaza no gutsinda, abagera kuri 439 bamaze gupfa mu gihe abagera ku bihumbi 240 bamaze guhunga.

Amashusho yafashwe n’icyogajuru yagaragaje imva rusange zigera kuri eshanu mu Burundi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages