Umuyobozi w’ihuriro ry’aya mashyaka, Minani Jérémie, yatangaje ko niba amatora azagenda uko byifuzwa n’ubutegetsi bwa Nkurunziza badashobora kuyitabira kuko azaba yateguwe binyuranye n’amategeko nayo ubwayo akazaba atemewe n’amategeko.
Yakomeje agira ati “Turasaba Umuryango Mpuzamahanga kutemera inzego zizavuka biturutse ku matora nk’ariya. Ibizava muri ariya matora abatavuga rumwe na leta nta ruhare bazabigiramo, nta tegeko Nshinga ryemewe buzagira bityo bizakurure imyivumbagatanyo mu gihugu.”
Minani yongeyeho ko aya mashyaka uko ari 17 yamaze kwandikira Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe imumenyesha ko leta yanze kwitabira ibiganiro ku kibazo cya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza no kuba yarafashe icyemezo cyo guhindura imikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora yigenga (Ceni).
Mu bantu 17 basinye kuri iyi baruwa harimo Agathon Rwasa wahoze ayobora ishyaka rya FNL ndetse na Charles Nditije wahoze ayobora Uprona, aba bagabo uko ari babiri banaza mu myanya ya mbere mu kugaragaza ko badashyigikiye Nkurunziza nkuko AFP dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.
Uretse aya mashyaka, hari n’indi miryango yandikiye Abakuru b’Ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe babasaba kongera gukora indi nama irebera hamwe uburyo hakoherezwa ingabo zibungabunga amahoro mu Burundi, kwambura intwaro imbonerakure ndetse no gusaba Perezida Nkurunziza kureka kwiyamamaza.
Kuva kuwa 26 Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, imyigaragambyo yahise itangira abagera kuri 40 bakaba bamaze kuyigwamo mu gihe ibihumbi byahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi.


















TANGA IGITEKEREZO