Me Bernard Maingain, Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi yatangarije "La Libre Belgique” ko we ubwe yivuganiye na babiri mu byegera bya hafi bya Gen.Adolphe Nshimirimana, bakamutangariza kandi bakanamuha ibimenyetso byerekana ubufasha bw’Interahamwe muri Perezidansi y’u Burundi no mu buyobozi bw’ishyaka CNDD FDD, ndetse banamuhishurira byinshi mu mabanga y’ibikorwa na Leta.
Ibyo bimenyetso byose ngo uyu munyamategeko yabishyikirije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, ndetse abo batangabuhamya babiri biteguye gukomeza gufasha mu gukurikirana ibyo bahishuye.
Abatangabuhamya bahishuye itangwa ry’Intwaro mu Burundi
Me Bernard Maingain umwe mu bahoze baburanira abasirikare bakuru muri RDF bakekwagaho uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, yatangarije Igitangazamakuru "La Libre Belgique” byinshi bikubiye mu buhamya yahawe n’abo batangabuhamya babiri.
Me Bernard ati “Hashize ukwezi mpamagawe na Sosiyete sivili yo mu Burundi ngo mpure n’umwe mu ba hafi ya Gen.Adolphe Nshimirimana. Yansobanuriye uburyo Gen.Nshimirimana yaguze ibikoresho bya gisirikare ngo bitangwe ku misozi. Yanambwiye kuri ‘Opération Kiribat’, igikorwa cyo kohereza Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD FDD) mu myitozo muri RDC hagamijwe kwitegura guhungabanya umudendezo muri aka Karere.”
Akomeza agira ati “Namaze kohereza ubwo buhamya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi maze uwo mutangabuhamya yisubirira mu Burundi. Yongeye kugaruka kundeba nyuma ari kumwe n’undi mu bamuyoboraga, bansaba kubanza kubabungabungira umutekano. Nabonye inkunga, mbona ibyangombwa bya bo n’aho kubahisha, maze duhurira ahantu muri Afurika.”
Umutangabuhamya wa kabiri ni umwe mu bari bashinzwe umutekano wa Gen.Adolphe Nshimirimana.
Me Bernard akomeza agira ati “Yansobanuriye uburyo ‘opération Kiribat’ yahaye isura y’amoko ibibazo byo mu Burundi”, ibibazo bishingiye ku gushaka kugundira ubutegetsi kwa Perezida Nkurunziza kandi Amasezerano y’amahoro ya Arusha n’Itegeko Nshinga bitabimwemerera.
Ati “Hakurikiyeho guhimba ibitero byitwaje intwaro bitabaho. Yampaye amazina y’abari babiri inyuma.”
Ibitero byitwaje intwaro
Mu Ukuboza 2014, Umutwe udasobanutse witwaje intwaro uturutse muri Congo, wagabweho igitero n’ingabo z’u Burundi kandi wari wamaze kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu. Hatahuwe amajana y’abahasize ubuzima, kandi benshi bishwe nkana n’Imbonerakure nk’uko bitangazwa n’amashyirahamwe ashinzwe kurengera uburenganzi bw’Ikiremwamuntu.
Amakuru “La Libre Belgique” yakusanyije i Bujumbura, avuga ko icyo gitero cyagabwe ku rubyiruko rwiganjemo abatagira aakazi (abashomeri) batorejwe muri Congo.
Abo batangabuhamya baganiriye na Me Bernard, banamuhishuriye uruhare rwa Leta y’u Burundi mu bwicanyi bwakorewe Ababikira batatu b’Abataliyani bwakorewe mu Kamenge muri Nzeri umwaka ushize, bazize ko bari bazi neza ibibera ku mupaka w’u Burundi na Congo.
Ati “Abo batangabuhamya babiri banampishuriye umugambi wa Leta wo kwikiza abatavuga rumwe na yo. Batanze urutonde rw’abashinzwe kubika intwaro n’aho zitangirwa muri buri Ntara, na nomero z’ibyapa (Plaques) z’imodoka zifashishwa muri ibyo bikorwa.”
“Nahawe urutonde rw’abayobozi b’Imbonerakure hamwe na kopi z’indangamuntu zabo”, kandi izo nyandiko zose zashyikirijwe akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi.
Kiliziya, Ibihugu by’abaturanyi n’Umuryango w’abibumbye bagerageje gushishikariza ibiganiro ngo haboneke umuti w’ibibazo mu Burundi
Kiliziya yo mu Burundi yashyize ahagaragara uruhande rw’Abashumba bay o mu bibazo bya Politiki biri muri icyo gihugu, bimaze gutuma abasaga 35,000 bava mu byabo bagahungira mu bihugu by’ibituranyi nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Abo bashumba ba Kiliziya bagaragaza uburemere bw’ibibazo, bagahamagarira abategetsi kuyoboka inzira y’ibiganiro no kwisuzuma hagati y’abo bireba bose.
Ku murongo w’ibikwiye kwigirwa muri ibyo biganiro, hagomba kuba ibibazo bikurikira: Ni gute hagarurwa umutekano mu gihugu mbere y’amatora y’Abadepite yo kuwa 26 Gicurasi n’ay’umukuru w’igihugu kuwa 26 Kamena? Ni iki cyakorwa ngo impande zose zibe mu mujyo umwe mu matora mu gihe icyizere cyagirirwa amatora gishidikanywaho? Ni gute hakorwa amatora yizewe?
Mu bahanganye na Perezida Nkurunziza, ku isonga haza Agathon Rwasa wamaze gusaba ko ayo matora yakwimurwa.
Hari amakuru avuga ko ibiganiro byaba byaratangiye mu mugoroba wo kuwa kabiri w’iki cyumweru bihagarikiwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye kagenzura amatora. Gusa ngo bias n’aho Leta y’u Burundi yanze ko haganirwa kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itavugwaho rumwe n’inzego zitandukanye mu gihugu ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya (abafatanyabikorwa b’u Burundi mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba), bateraniye i Bujumbura biga ku bibazo bya Politiki byahungabanyije umutekano muri icyo gihugu, gusa hari amakuru avuga ko Perezida Nkurunziza yatsimbaraye agatangaza ko aziyamamaza yatorwa ikaba manda ye ya nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO