00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Bane barimo uwatwitswe baguye mu myigarambyo

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 7 May 2015 saa 05:26
Yasuwe :

Abantu bane baguye mu myigarambyo mu ntara ya Bujumbura no mu bindi bice by’u Burundi bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Muri Komine ya Kinama, Imbonerakure eshatu zateye gerenade mu bantu bari mu myigarambyo ihitana babiri.

Abo batewe gerenade bashinja inzego za gisirikare kubatererana mu gihe Polisi yo ngo yafashaga izo mbonerakure.

Nyuma yo gutera gerenade, zahise zihunga maze abigarambyaga barazikurikira, imwe muri zo iza gufatwa irakubitwa bikomeye.

Abigaragambya kandi baje gusaka inzu yazo basangamo bimwe mu bikoresho bya gisirikare

Muri komine Nyakabiga, ho umuntu umwe bivugwa ko ari imbonerakure yatwitswe nyuma yo kwicishwa amabuye.

Uwishwe atwitswe ngo yari Imbonerakure

Naho muri Komine Gisozi, umwana wiga mu mwaka wa cyenda yishwe arashwe amasasu atatu nkuko byemezwa n’inzego za Polisi, zavuze ko yapfuye ubwo abari mu myigarambyo bahanganaga n’abasirikare.

Amashyirahamwe yahamagariye Abarundi kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, yasabye abayoboke bayo kutongera kwica umuntu bamutwitse, kuko ngo uzongera kwica azabihanirwa ku giti cye.

Yasabye kandi abapolisi kwitandukanya n’Imbonerakure ntibongere gukorana.

Abo bapfuye biyongera ku bandi bagera ku icumu baguye mu myigarambyo mu minsi yabanje.

Perezida Nkurunziza yari yasabye abigaragambya kuva mu mihanda, ahubwo hagategurwa amatora mu mutuzo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages