Iyi banki yahinduye inoti y’amafaranga 10, 20, 50, 500, 200, 5000 n’iya 10.000, izitarahindurwa ari zo iza 100 n’iya 1000 ngo zizahindurwa mu minsi iri mbere.
Ushinzwe inoti muri BRB, Clement Butoke, aganira na BBC yavuze ko abagifite inoti zisanzwe basabwa kuzihinduza babifashijwemo n’iyo banki ngo bikazamara imyaka itanu bazakira.
Butoke yagize ati “BRB izajya ikata angana na 5% uzanye guhinduza kuko hari hashize amezi ane tubasaba kuzizana ngo tuzibahindurire.’’
Yakomeje agaragaza ko Banki y’u Burundi gufata iki cyemezo ari gahunda isanzwe kuko nyuma y’imyaka 10 na 15 zisanzwe zihindurwa.
Ati “Kuzihindura biterwa nuko inyinshi muri zo ziba zashaje izindi baratangiye kuzigana[...] kugeza ubu tumaze kwakira izigera kuri 93%.’’
Ihindurwa ry’amafaranga y’u Burundi rije rikurikira amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize ateretse, Nkurunziza Pierre, ku buyobozi bw’igihugu, benshi batishimiye kuva yatangazwa nk’umukandida n’Ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO