Abasore batanu ni bo biciwe muri komine Ntahangwa ku muhanda wa 15 muri Zone ya Cibitoke mu mujyi wa Bujumbura, abandi babiri umupolisi n’umusivile imirambo yabo itorwa hafi y’ibiro by’Umujyi wa Bujumbura.
Abatuye ahabereye ubu bwicanyi bavuga ko haje imodoka irimo abapolisi, binjira mu rupangu bavuga ko bari gushakisha aba “Jeunes” (Urubyiruko) bamaze kubatera amagerenade (Grenades).
N’agahinda kenshi, umugore wabonye uko byagenze, yagize ati “Uyu we nibwo yari akiva ku kazi. Yanaberetse ikarita y’akazi banga kumwumva baramwica”.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yabwiye BBC ko aba bantu bishwe mu gihe abapolisi barimo bihimura ku bantu bari bamaze kubatera za gerenade(grenades) zakomerekeje babiri muri bo.
Abandi babiri, umusivile n’umupolisi basanzwe biciwe ku muhanda wa gatandatu muri Zone Bwiza hafi y’ibiro by’Umujyi wa Bujumbura. Polisi ivuga ko hari abantu baraye bashatse gutwika inyubako zibikwamo impapuro kuri ibi biro ariko nta byinshi byangiritse.
Kuva muri Mata uyu mwaka mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itavugwagaho rumwe. Abarenga 200 bamaze gupfa naho abandi barenga ibihumbi 200 bahunze igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO