Aba baturage bakoreraga Sitasiyo ya lisansi izwi nka ‘Engen’ bateye amabuye imodoka ya Perezida Ndayishimiye ubwo yari mu nzira ava mu rugendo rw’akazi yari yagiriye mu ntara ya Kayanza ku wa 5 Kanama.
BBC ivuga ko aba bagabo babiri n’umugore umwe bari basabiwe n’umushinjacyaha gufungwa imyaka iri hagati y’itatu n’irindwi ku cyaha cyo guhungabanya umutekano, ariko urukiko ruza kwanzura ko rubakurikiranaho icyaha kugerageza kwica umukuru w’igihugu, ari nacyo rwahereyeho rubakatira imyaka 30.
Perezida Ndayishimiye watewe amabuye n’aba baturage yarahariye kuyobora u Burundi ku wa 18 Kamena 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza.





Ibitekerezo 0