Kuri uyu wa gatanu perezida wa komisiyo y’amatora mu Burundi, Pierre-Claver Ndayicariye yabwiye RFI ko yishimira uburyo amatora yakozwe kandi ko amatora adakorwa n’indorerezi akorwa n’abenegihugu.
Yagize ati:”…byumvikanye nabi, bibagiwe ko hatora abaturage bibagirwa ko akazi k’indorerezi ari uguherekeza ibikorwa mu gutora.Mu gihugu ntihatora indorerezi”.
Ndayicariye yavuze aya amagambo umuryango w’abibumbye umaze gutangaza ku wa kane tariki 2 Nyakanga 2015, ko amatora yabaye mu Burundi atahabwa agaciro kandi ko nta bwisanzure bwayagaragayemo.
Ndayicariye akaba ashinja indorerezi za Loni kuba zarakurikiranye imigendekere y’amatora bambaye indorerwamo (lunettes) z’abandi bantu bari kure, ariko ntiyatangaje abo bantu abo ari bo.
Amatora yo y’Abajyanama b’Amakomini n’ay’Abadepite yo ku ya 29 Kamena 2015 yabaye mu gihe Loni yari yasabye Leta kuyigizayo kubera ibibazo by’umutekano muke byavugwaga mu Burundi ariko ntibyubahirizwa.



















TANGA IGITEKEREZO