00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: CNDD-FDD ntivuga rumwe na CENI ku iyigizwa inyuma ry’amatora

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 9 May 2015 saa 11:02
Yasuwe :

Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD riremeza ko igihe amatora ateganyijwe kubera gishobora guhindurwa mu gihe komisiyo y’amatora (CENI) ivuga ko izakoresha ubuhanga bwose bushoboka akabera ku gihe kugirango inzego zidahungabana.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gicurasi, Pascal Nyabenda Umuyobozi wa CNDD-FDD yatangaje ko iryo shyaka rimaze iminsi mu biganiro n’akanama k’umuryango w’Abibumbye koherejwe gukurikirana amatora, bakaba barimo basuzuma uburyo indangaminsi y’amatora yahinduka.

Nyabenda yavuze ko ibi bishoboka ariko batinya ko byahungabanya inzego kuko zarangiza manda bakajya mu nzibacyuho yagusha igihugu mu kaga.

Pascal Nyabenda, Umuyobozi wa CNDD-FDD

Yakomeje avuga ko amatora yigijwe imbere bitakagombye kuba impamvu yatuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambya.

Komisiyo y’igihugu y’amatora CENI ivuga ko itarota ihindura indangaminsi y’amatora nubwo abaterankunga b’u Burundi barimo umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) ari ko babibona.

Umuyobozi wa CENI Pierre Claver Ndayicariye avuga ko yizeye ko amatora azaba ku gihe cyateganyijwe, kuko ibisabwa byose babifite n’ibyo batarabona bikaba biri mu nzira biza.

Yongeyeho ko nihagira igituma amatora yigizwa imbere kizasobanurwa neza.
Ndayicariye asaba buri wese ufite icyo yatanga kugitanga kugirango amatora abe uko byateganyijwe, kuko indangaminsi yateguwe kuva kera itagomba guhinduka muri iyi minsi amatora yegereje.

Amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi n’umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, batangaje ko amatora adashobora kuba mu gihe igihugu kikiri mu bihe by’umutekano muke.

Umuyobozi wa CENI Pierre Claver Ndayicariye

Amatora ya njyanama za Komini n’ay’abadepite ateganyijwe kuwa 26 Gicurasi 2015, mu gihe aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 26 Kamena 2015.

Kuwa 8 Gicursi nibwo Komisiyo y’amatora yakiriye Dosiye ya Petero Nkurunziza uzahagararira CNDD-FDD n’iya Gerard Nduwayo wa UPRONA, ikaba ikomeje kwakira n’iz’abandi bashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, icyo gikorwa kikazarangira ku cyumweru.

Cyprien Niyomwungeri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages