00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNDD FDD yemeje Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora ya Perezida

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 April 2015 saa 01:55
Yasuwe :

Mu muhezo ukomeye, abayoboke b’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi batoye kandi bemeza Perezida Petero Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kamena uyu mwaka.

N’ubwo abanyamakuru bari bahejwe ndetse umutekano ukaba wari wakajijwe bikomeye mu Ngagara ndetse no mu Mujyi wa Bujumbura, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Perezida Nkurunziza yatowe n’abayoboke ba CNDD FDD ku majwi 93%.

Iri shyaka ribicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ryatangaje ko Pierre Nkurunziza ari we mukandida wa ryo.

Inama rusange yemeje Perezida Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, yari yitabiriwe n’abarenga 80% by’abanyamuryango bari bateganyijwe kuyitabira.

Mu matora y’umukandida uzahagararira CNDD FDD, Perezida Nkurunziza yari ahanganye na Depite Joseph Ntakarutimana, Visi Perezida wa mbere w’iryo shyaka, na Mo-Mamo Karegwa, Visi Perezidante wa mbere w’Inteko ishinga Amategeko.

Ku ngoro ya CNDD FDD ahari hahagaze imodoka z'abanyacyubahiro

Pierre Nkurunziza yemejwe na CNDD FDD ngo ajye guhatana n’abandi bakandida batanzwe n’andi mashyaka, ibi bikaba bibaye mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivili batari bashyigikiye ko biba, aho ndetse bamwe bari barateguje ko niyemezwa, hazahita haba imyigaragambyo karahabutaka.

Abanyamakuru bakumiriwe kwinjira ahabera inama rusange ya CNDD FDD ubwo hari hageze ko baganira amabanga areba ishyaka

Manda Perezida Nkurunziza agiye kwiyamamariza ntivugwaho rumwe, aho bamwe bavuga ko yarangije manda ze ebyiri ateganyirizwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha, mu gihe CNDD FDD yo ivuga ko ategetse manda imwe bitewe n’uko iyayibanjirije atayitorewe n’abaturage nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.

Umutekano wari wakajijwe na mbere y'uko Nkurunziza yemezwa nk'umukandida wa CNDD FDD
Abanyamakuru barimo kubasaka mbere y'uko inama rusange ya CNDD FDD iterana n'ubwo baje kubasohora
Abashinzwe umutekano w'umukuru w'igihugu cy'u Burundi barimo basaka abayoboke ba CNDD FDD
Perezida Nkurunziza ageze ku ngoro ya CNDD FD aho yemerewe nk'umukandida
Babanje kwiragiza Imana no kuyiragiza ibikorwa bari bagiyemo
Nyuma yo kumuhundagazaho amajwi umunezero wari wose ku bayoboke ba CNDD FDD batitaye ku bivugwa n'abatavuga rumwe na bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages