Bucumi avuga ko yasinye ku rwandiko rugira inama Perezida Nkurunziza yo kutiyamamaza kuwa 22 Werurwe mbere y’uko ajya mu butumwa bw’akazi mu nama yabereye i Whilton Park mu Bwongereza.
Agarutse yasanze inzu ye izengurutswe n’abantu, umuturanyi amugira inama yo guhunga, abari mu rugo iwe bagabwaho igitero nk’uko byagaragaye ku mateleviziyo yo mu Burundi bikanumvikana ku maradiyo mpuzamahanga.
Yavuze ko ibikorwa na CNDD-FDD byose abizi nk’umuntu wari ufite icyubahiro kandi yizewe muri iryo shyaka.
Yagize ati “Nari nk’umwana watese muri CNDD-FDD, nabaye Guverineri w’Intara ya Ruyigi, nza kuba Minisitiri w’ingufu, nyuma mba Minisitiri w’ubwikorezi n’imirimo y’igihugu, ubu nari umudepite ukomoka mu ishyaka rya CNDD-FDD mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, nkanahagararira iki gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA).’’
Yongeyeho ko ubwo yayoboraga Intara ya Ruyigi yabaye umuyobozi mukuru wa CNDD-FDD muri iyo ntara, mu 2007-2009, agirwa komiseri ku rwego rw’igihugu ushinzwe iterambere ryayo. Nyuma kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu 2015 yagiye mu kanama gashinzwe ubugenzuzi bw’ibikorwa bya leta na CNDD-FDD.
Ububasha yari afite bwatumaga ibyakorwaga byose muri CNDD- FDD byaramunyuragaho.
Depite Bucumi avuga ko muri iryo shyaka harimo benshi babonaga ko Perezida Nkurunziza adakwiye kwiyamamariza manda ya gatatu bakabigaragaza, ari na yo mvano y’amakimbirane hagati ya bo n’abashyigikiye manda ya gatatu.
Yagize ati “Hari abakomeye muri CNDD-FDD babona ko ari ngombwa mbere na mbere kubaha Itegeko Nshinga n’amasezerano ya Arusha, agena gusimburana ku mwanya wa Perezida mu Burundi. Imbere muri CNDD-FDD harimo benshi tubona ko bidakwiye ko perezida arenza manda ebyiri, ari yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kwandika urwandiko ruto rumugira inama, mbere na mbere agakunda igihugu, inyungu z’igihugu zitari iz’umuntu ku giti cye n’amabwiriza y’ishyaka akareka kwiyamamaza. Iki ni cyo cyateye amakimbirane hagati yacu na Perezida n’abambari be.’’
Uyu mudepite yanavuze ko atatunguwe n’ibirimo kubera mu Burundi kuko bitewe n’umwanya yari afite yari azi ibitegurwa byose. Avuga ko Perezida Nkurunziza yamwegereye kenshi ndetse akamutumaho Gen. Adolphe Nshimiyimana amusaba ko yamushyigikira akaguma ku butegetsi.
Ati “Perezida yanyegereye kenshi anyoherezaho Gen. Adolphe utegura ibye byose, banyizezaga guhabwa umwanya mwiza igihe cyose Nkurunziza yaramuka atorewe manda ya gatatu.”
Avuga ko yabwiye Gen. Nshimirimana ko manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yaba itubahirije amategeko, amusubiza ko niba Nkurunziza adatorewe kuyobora manda ya gatatu, biteganyijwe ko hazicwa buri wese wamwigumuyeho harimo n’abasirikare n’abandi bo muri CNDD-FDD batamushyigikiye.
Depite Bucumi yakomeje avuga ko igiteye impungenge ari uburyo abashyigikiye Nkurunziza bateguye manda ye ya gatatu.
Yagize ati “Abaturage bagaragaje ko batamushaka, imiryango mpuzamahanga na sosiyete sivile, ariko abamushyigikiye bavuga ko badashobora kwemera ko Nkurunziza ava ku butegetsi, bafata umwanzuro wo guha intwaro urubyiruko rumwe rw’imbonerakure ngo ruzagirire nabi uwo ari we wese udashaka manda ya gatatu ya Nkurunziza.”
Atangaza ko gutanga intwaro hakurikijwe umubare w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari muri buri komini. Buri komini yo mu murwa mukuru Bujumbura yahawe imbunda 20 n’aho izo mu byaro zihabwa 4. Ibi ngo byaramubabaje kubona Guverinoma yizewe n’abaturage ibaremamo umutwe w’abarwanyi kubera manda ya gatatu.
Depite Bucumi yasoje ahishura ko mu minsi mike mu Burundi hagiye gupfa abantu benshi.
Ati “Icyo nababwira ni uko twiteze byinshi, abantu ntibarapfa. 65 bapfuye mu myigaragambyo ni bake, vuba aha hagiye gupfa benshi bishwe na Guverinoma bizeraga, babonaga nk’umutabazi wabo.”



















TANGA IGITEKEREZO