00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Ejo hazaza h’ubukungu bw’igihugu hakomeje gutera inkeke

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 23 May 2015 saa 06:23
Yasuwe :

Mu minsi mike ishize ni bwo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD yatangiye, bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, none ubukungu bw’u Burundi bugeze aho umwanzi ashaka.

Kuwa 25 Mata, Perezida Nkurunziza yatangaje ko Itegeko Nshinga ryemerera umukuru w’igihugu manda y’imyaka itanu ishobora kwisubiramo inshuro imwe, akemeza ko ayoboye manda imwe gusa kuko iya kabiri abatavuga rumwe na we bavuga, yayitorewe n’Inteko Ishinga Amategeko atari abaturage.

The New York Times kivuga ko imyigaragambyo imaze hafi ukwezi, kwabayemo no kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi, byatumye imvururu zifata indi ntera zitangira no kototera ubukungu bw’igihugu n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage, ari na ko ibintu birushaho kuba bibi.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bikennye bibeshejweho n’inkunga z’amahanga zitangwa mu ngengo y’imari yacyo.

Kuwa kane tariki 21 Gicurasi, igihugu cy’u Bubiligi gitanga inkunga nyinshi ku Burundi cyaburiye Perezida Nkurunziza ko nakomeza imigambi ye yo kwiyamamariza manda ya gatatu mu matora ateganyijwe muri Kamena, kizahagarika inkunga yose cyahaga igihugu ayoboye.

Mu ijambo rye, Didier Reynders Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yavuze ko manda ya Gatatu ya Nkurunziza izangiza isura y’ubutegetsi bwe n’umubano yari afitanye n’ibihugu bitandukanye.

Yagize ati “Manda ya Gatatu ya Nkurunziza ishobora guhindanya bikomeye urwego rw’ubutegetsi bw’u Burundi. Bizahagarika kandi gahunda zose twagiranaga nabo.”

Ugereranyije n’ifaranga mpuzamahanga, amafaranga y’u Burundi yataye agaciro ufatiye ku idorali, bikavugwa ko Abarundi bavunjisha ku giciro cyo hejuru ugereranyije na mbere.

Abasesengura ibya politiki y’ubukungu bw’u Burundi barimo umwarimu wigisha ubukungu muri Kaminuza y’icyo gihugu, Gilbert Niyongabo, bavuga ko gukusanya imisoro byasubiye hasi kugeza aho Leta itakibasha kwishyura imishahara y’abakozi, akavuga ko mu bandi baturage ingaruka zizagaragara uko iminsi izagenda ishira.

Yagize ati “Leta ntikibashije kwishyura imishahara y’abakozi bayo. Mu bice by’icyaro bazagenda bagerwaho n’ingaruka gahoro gahoro, bigendeye ku musaruro w’ibyo bahinze, kubura abaguzi bawo n’ibindi.”

Abacuruzi batandukanye birirwa bategereje abaguzi bakababura kugeza ubwo ibyo baranguye byangiritse. Ibi ngo biterwa nuko nta modoka zitwara abantu zikigenda.
Imiryango y’abagiraneza ikomeje gusaba abategetsi b’u Burundi guhosha imvururu bubahiriza ibyo amasezerano y’i Arusha ateganya.

Kugeza kuwa Gatanu tariki 22 Gicurasi, Umuryango w’Abibumbye wabaruraga nibura ibihumbi 100 by’Abarundi bahungiye mu bihugu by’abaturanyi birimo abagera ku bihumbi 64 bahunze kuva muri Gicurasi.

Muri iki cyumweru ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi, amagana y’abaturage atonze imirongo asaba kubona impapuro z’inzira zibemerera kuva mu gihugu.

Bivugira ko bashaka guhunga nyuma yo kubona amashusho y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Cyprien Niyomwungeri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages