00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: FNL yiteguye gukoresha intwaro niba ubwicanyi budahagaze

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 20 May 2015 saa 04:54
Yasuwe :

Abarwanyi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, FNL, batangaje ko niba Perezida Nkurunziza adahagaritse ubwicanyi bukomeje gukorerwa abigaragambya biteguye kubatabara gisirikare.

Mu kiganiro cyihariye umuvugizi w’iri shyaka Lt. Col. Ntahompuriye Jean Felix yagiranye na KFM, yavuze ko biteguye neza gutabara abaturage bakomeje kwicirwa mu myigaragambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Lt Col.Ntahompuriye yavuze ko n’ubwo abigaragambya batatumwe na FNL, ngo igihe kigeze kugira ngo batabarwe.

Yagize ati’’ Abigaragambya ntabwo ari twe twabatumye ariko tugomba kubatabara niba Perezida Nkurunziza adahagaritse ubwicanyi.’’

Yakomeje avuga ko hari izindi mpamvu zizatuma barwanya Perezida Nkurunziza zitari uko yanze kurekura ubutegetsi.

Yagize ati “Hari n’ibindi bizatuma tumurwanya nko gutoteza abarwanashyaka ba FNL, ruswa, kubiba amacakubiri bikorwa na CNDD-FDD, gutuma ubutabera budakora ibikwiye n’ibindi.

Lt Col Ntahompuriye yavuze ko nta bundi bufasha bafite ariko ko biteguye gushoza intambara kandi bafite ubushobozi bwose kuko ngo ari benshi.

Inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahamagariye amashyaka yose mu Burundi gushyira hamwe bakagarura ituze n’amahoro mu gihugu.

Muri iki gihugu hamaze gupfa abasaga 20 baguye mu myigaragambyo kuva yatangira tariki ya 26 Mata 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages