Uyu mugabo yagaragaye mu rukiko ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2016 yiburanira aho kugira ngo yiyambaze abamwunganira mu mategeko.
Mu kwisobanura, yavuze ko nk’umusirikare atari kurebera ubwicanyi igipolisi cyakoreraga abaturage.
Yagize ati “Ntabwo nagombaga kurebera Polisi yica abaturage, mu gihe Perezida Nkurunziza yabaga ari kwikinira umupira, abasirikare bari mu cyeragati batazi icyo bakwiye gukora”.
Yongeraho kandi ko bashatse guhirika ubutegetsi mu rwego rwo kurinda amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ngo ridakomeza kuvogerwa.
Avuga ko abagabo atanga ari, Gen. Pontien Gaciyubwenge, wari Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu ndetse na Gen. Prime Niyongaba, wari umukuru w’ibiro bya gisirikare ko bafite icyo babivugaho.
Gen. Cyrille Ndayirukiye, afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba zari ku ruhembe rwo guhirika ubutegetsi, umugambi wabo ukaza gupfuba.
Abapolisi n’Abasirikari 28 ni bo bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, ariko uwari ku isonga Godefroid Niyombare we ntawe uzi irengero rye.



















TANGA IGITEKEREZO