00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Gen.Ndayirukiye yemeje ko Kudeta yateguwe n’abari bayoboye ingabo z’igihugu

Yanditswe na

Philbert H.

Kuya 22 May 2015 saa 02:20
Yasuwe :

Imbere y’Ubushinjacyaha, Gen.Maj. Cyrille Ndayirukiye yemeje ko abateguye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza harimo uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Gen. Potien Gaciyubwenge n’umugaba mukuru w’igabo Gén. Major Prime Niyingabo hamwe n’abandi bagaba b’ingabo.

Gen. Ndayirukiye atangaza ko adakwiye gukurikiranwa wenyine, agasaba Ubushinjacyaha ko bwazana Gen. Gaciyubwenge ndetse na Gen. Niyongabo bakabazwa hamwe na we, kuko umugambi wo guhirika ubutegetsi bari bawuhuriyeho.

Nk’uko bitangazwa na infosgrandslacs.info, Me Onésime Kabayabaya wunganira Gen. Ndayirukiye, yavuze ko ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza ryateguwe na Minisiteri y’ingabo hamwe n’abayobozi bose b’ingabo, hagamijwe guhagarika iyicwa ry’abaturage bigaragambya bamagana manda ya gatatu.

Gen.Ndayirukiye mu ifatwa rye yambuwe icyubahiro cya General yahoranye

Me Kabayabaya akomeza avuga ko umugambi wo guhirika ubutegetsi atari we na Gen Niyombare bawucuze bonyine, ko ahubwo wateguwe mu buryo rusange na Minisiteri y’ingabo, imbere y’umuyobozi w’iyo Minisiteri wari unayoboye inama, Umugaba mukuru w’ingabo, n’abahagarariye imitwe yose y’ingabo, kandi icyari kigamijwe ni kimwe kirazwi.

Bateraniye mu nama nyuma yo kubona ko igihugu kidakwiye gukomeza kubaho nk’uko kiri, abaturage babuzwa uburenganzira bagenerwa n’Itegeko Nshinga, cyane cyane ubwo kwigaragambya mu ruhame, aho bamwe banarashwe babanje gushyira ibiganza hejuru bagaragaza ko nta ntwaro bitwaje, hakaba n’Imbonerakure zikingaga kuri Polisi zikica abaturage.

Mu budahangarwa bw’ingabo, bahise baterana ngo bige uburyo ibyo bintu byahagarara, ari na yo mpamvu icyavuye muri iyo nama ari igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi hagamijwe guhwitura ubutegetsi buriho ngo bwisubireho.

Bamwe mu bakurikiranyweho kugerageza guhirika ubutegetsi bajyanywe mu Bushinjacyaha

Gen.Ndayirukiye akomeza avuga ko abayobozi babiri ba mbere bakuru mu bayoboye ingabo bari bazi neza ibigiye kuba, ndetse nta cyari gitunguranye kuri bo, agasoza avuga ko icyo kitari igikorwa cya Niyombare cyangwa Ndayirukiye, ko ahubwo ari icy’ingabo muri rusange, bityo abo bazikuriye bakaba ari bo bakwiye kwitaba bakabibazwa, ubutabera bukaba mu mucyo.

Kuwa 13 Gicurasi 2015 ni bwo akanama kiyise “Comite de restauration de la concorde nationale”, katanze itangazo mu gitondo, kavuga ko kakuyeho umukuru w’u Burundi Pierre Nkurunziza wari wagiye muri Tanzania mu nama yari yateguwe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yigaga ku kibazo cy’u Burundi.

Mu ijambo ryavuzwe na General Major Godefroid Niyombare, ako kanama ngo kafashe icyo cyemezo kuko Perezida Nkurunziza yanyuranyije n’Itegeko Nshinga agashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku nshuro ya gatatu.

Aka kanama kagizwe na General Major Godefroid Niyombare, General Major Cyrille Ndayirukiye, General Sylvere Habarugira, Colonel Leonard Ngendakumana, CP (Commissaire de Police) Zenon Ndabaneze na CP Nimenya.

Hari amakuru avuga ko uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi waje kuburizwamo na Gén. Major Prime Niyingabo wari Umugaba mukuru w’ingabo nyuma yo kwitandukanya n’abo bari bawuteguranye.

Abo basirikare bakuru bateranye nyuma yo kubona ko abaturage bahohoterwa
Gen.Niyombare ubwo yari amaze kuvuga ko yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza
Akenshi Polisi yitabaza ingufu zidasanzwe mu gutatanya abigaragambya, ari na yo mpamvu bamwe bahagwa
Abaturage baba bahigana na Polisi, uciye undi urwaho amugirira nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages