Umwe mu bayobozi bo mu gace kabereyemo iki gitero, Freddy Mbonimpa yatangaje ko iyi gerenade yatewe mu gatsiko k’abantu bari mu kabari ahitwa i Musaga hafi y’aho abagenzi bategera imodoka.
Mbonimpa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP), ko polisi yatangiye iperereza ishakisha abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Musaga, iherereye mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura ifatwa nk’agace kagwiriyemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu.
Aha hakunze kubera imyigaragambyo y’abamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza mu myaka ibiri ishize, akaba yaraje no kuyitsindira.
Mu kwezi gushize abantu batatu bo mu ishyaka riri ku butegetsi(CNDD-FDD) bishwe na gerenade muri aka gace, baje gukurikirwa n’abandi umunani bakomerekejwe n’indi yatezwe mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura.



















TANGA IGITEKEREZO